Uwahoze ari umwarimu mu mashuri abanza ubu ukora nka Père Noël mu birori bitandukanye byo mu bihe bya Noheli, yatawe muri yombi muri leta ya New Jersey muri Amerika, akurikiranyweho gutunga no gukwirakwiza amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana. Uwo mugabo witwa Mark Paulino w’imyaka 64, akurikiranyweho ibyaha bitatu bifite aho bihuriye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yerekeye abana, n’icyo gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha. Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byo kuri internet bikorerwa abana (ICAC) babonye amakuru yerekeye ayo mashusho ku wa 4 Ukuboza, bikomotse ku iperereza ryakorewe kuri mudasobwa ye