Peresida wa Leta zunze ubumwe z'America Donald Trump yatangaje ko ari “ikintu giteye impungenge cyane ku Bwongereza kubera gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa, ibi abivuze mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yari ageze i Shanghai, ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe mu Bushinwa.
Trump yabivugiye mu birori byo kumurika filime ivuga ku mugore we Melania, avuga ko abona gukorana n’u Bushinwa ari bibi ku Bwongereza.
Ku ruhande rw’u Bwongereza, Minisitiri w’Ubucuruzi Sir Chris Bryant yavuze ko Trump ari mu makosa, ashimangira ko byaba ari ubusazi ku Bwongereza kwirengagiza u Bushinwa nk’igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Starmer we yavuze ko umubano w’u Bwongereza n’u Bushinwa uri mu mwanya mwiza, kandi ibiganiro yagiranye na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping byatanze umusaruro yifuzaga.
Mu byavuye muri uru ruzinduko harimo:korohereza kubijyanye n'abinjira n'abasohoka mu bihugu byombi, Kugabanya imisoro ku whisky,Ishoramari rya £10.9bn rya AstraZeneca mu Bushinwa,Ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’abantu n’abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe,Koroshya inzitizi ku bacuruzi b’Abongereza bohereza ibicuruzwa mu Bushinwa,Ubufatanye mu by’ubuzima nko kurwanya indwara zidakira
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu batavuga rumwe na Leta mu Bwongereza banenze uru ruzinduko, bavuga ko rushobora gushyira mu kaga umutekano w’igihugu no kwirengagiza ibibazo by’uburenganzira bwa muntu mu Bushinwa.
Trump kandi yanaburiye Canada, avuga ko nayo iri mu kaga kurushaho mu gihe yakorana n’u Bushinwa, nubwo bivugwa ko na Amerika ubwayo ishobora kugirana amasezerano n’u Bushinwa muri uyu mwaka.